Smile Rwanda
Never frown because you never know who is falling in love with your smile.
Two beautiful happiness children from Kigali, Kimironko, Zindiro |
Smiling and laughing can have a positive effect on your well-being, but as you make the transition from child to adult, you often tend to lose the habit of indulging in these behaviors. A good example of this is a children’s playground: You often see the kids running around, constantly laughing and smiling as they enjoy living in the moment, while the parents sit around the edge, full of the stresses that modern life can bring, with the occasional grin breaking their otherwise serious facial expressions. Adults can benefit from taking a lead from children and making more room in life for smiling and laughter. All we are going through is to find happiness to our life from learnt past.
In Kinyarwanda:
In Kinyarwanda:
Wumva umeze ute iyo umuntu agusekeye inseko nziza? Akenshi nawe uhita useka kandi ukumva wishimye. Iyo usekewe n’incuti yawe cyangwa undi muntu mutaziranye, nawe uhita useka kandi ukumva uguwe neza. Umugore witwa Nyirankwano waganiye na Yewe.rw agira ati “iyo nahuzaga amaso n’umugabo wanjye maze akansekera inseko isusurutse, numvaga ngize ibinezaneza ku mutima kandi nkumva ntuje.”
Inseko ivuye ku mutima, igaragaza ko umuntu yishimye kandi ko anezerewe. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “guseka ni ibyiyumvo twaremanywe” (Observer). Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko n’abana b’’impinja “bashobora kwitegereza umuntu bakamenya ko abasekera.” Cyongeyeho ko “iyo umuntu asetse, abandi basobanukirwa ibyo atekereza, bakamenya uko babyitwaramo.” *
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, bakoze ubushakashatsi ku barwayi bageze mu za bukuru, babona ukuntu bitwara iyo abashinzwe kubitaho babasekeye. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo babasekeraga, bakabitaho kandi bakishyira mu mwanya wabo, abo barwayi boroherwaga kandi bakumva baguwe neza. Ariko iyo batabasekeraga, abo barwayi basubiraga inyuma.
Iyo umuntu asetse na we bimugirira akamaro. Abashakashatsi bavuga ko guseka bituma wigirira icyizere, ukumva wishimye kandi bikagabanya imihangayiko, mu gihe kudaseka biteza ibibazo.
Hari igihe uba uhangayitse ukumva udashaka guseka. Icyakora jya uzirikana ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa,
nubwo kwikuramo ibitekerezo bibi bitoroshye, twagombye guhoza ibitekerezo ku bintu byiza uko bishoboka kose
Nanone ntugategereze ko abandi babanza kugusekera. Nubasekera bizatuma biriranwa ibyishimo. Zirikana ko guseka ari impano y’Imana, kandi ko bigushimisha, bigashimisha n’abandi.
Twandikire kuri email rwandalovely@gmail.com
Comments
Post a Comment